RFL
Kigali

Nyuma yo kumurika Album, Emmy Vox yateguje EP ishingiye ku gihe cy’Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2024 9:53
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sibomana Emmanuel [Emmy Vox], yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise "Time" mu rwego rwo kumvikanisha ko igihe cy'Imana kitajya gihinduka, bityo ko uwayizeye akwiye kugira amahoro no gutekana muri we.



Ni EP iriho indirimbo eshatu, ndetse izasohoka mu buryo bw'amashusho ahuje n'amagambo ibizwi nka (Visualizer). Ariko atangaza ko mu gihe kiri imbere azakora ibikorwa bigamije gufatira amashusho buri ndiirmbo yose igize iyi EP.

Uyu mugabo yavuze ko yari amaze amezi arenga atatu akora kuri EP ye, kandi ntiyifuje kuyikorana n'umuhanzi kuko 'nashakaga kumvikanisha ubuhanga bwanjye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana'.

EP ye iriho indirimbo 'Time', 'Ibirenze' ndetse na 'Imana ibirimo'. Yasobanuye ko mu gukora iyi Album ye yifashishijeho aba Producer batandukanye barimo na Loader, Realbeat, Arnaud Gasige ndetse na Mamba. Ni mu gihe mu gukora amashusho yifashishije Moriox Media.

Emmy Vox wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Amateka', yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwita iyi 'EP' ye 'Time' mu rwego rwo kumvikanisha igihe cy'Imana. Ati "Nahisemo kuyita 'Time' mu rwego rwo gusobanura ko ibintu byose bisaba igihe cy'Imana kugira ngo ibyo yakuvuzeho cyangwa ibyo itekereza kugeraho bishyike. Ibi byose bizumvikana neza mu ndirimbo ibanze kuri EP yanjye nise 'Time'.

Yasobanuye ko mu cyumweru kiri imbere ari bwo iyi EP ye izajya hanze. Muri Nzeri 2023, uyu musore yakoze igitaramo yitiriye Album ye ya mbere yise ‘Amateka’, cyabereye muri Camp Kigali yahuriyemo n'abarimo Israel Mbonyi.

‘Amateka' ni imwe mu ndirimbo ze amaze gushyira hanze mu gihe cy'imyaka ibiri ishize ari mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.

Emmy Vox asobanura ko iyi ndirimbo ayifiteho urwibutso biri mu byatumye ayitirira igitaramo cye cya mbere, akanayitirira album ye ya mbere.

Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo Imana yayimushyize ku mutima nyuma y'uburwayi bwamuheranye igihe kinini.

Yavuze ati "Ni indirimbo Imana yampaye ndi mu bihe bidasanzwe by'uburwayi mfata ibihe by'amasengesho. Imana irambwira ngo 'Ni Imana ihindura amateka, abantu bagahindura amagambo."

Emmy Vox avuga ko iyi ndirimbo ayifata nka nimero ya mbere mu bihangano bye, ashingiye ku bihe yanyuranyemo n'Imana n'uburyo yaje gushibukamo igihangano cyiza.

Akomeza ati "Nuko maze gukira nyandikamo indirimbo irasohoka, akaba ari imwe mu ndirimbo nziza kandi nkunda Imana yakoresheje imirimo hano hanze."


Emmy Vox yatangaje ko agiye gushyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Time’


Emmy Vox yavuze ko iyi EP yayikoze mu rwego rwo kumvikanisha ko igihe cy’Imana kitajya gihinduka


Emmy Vox yavuze ko kuri EP ye atifuje gukoranaho n’abandi bahanzi

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘AMATEKA’ YA EMMY VOX

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND