Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sibomana Emmanuel [Emmy Vox], yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise "Time" mu rwego rwo kumvikanisha ko igihe cy'Imana kitajya gihinduka, bityo ko uwayizeye akwiye kugira amahoro no gutekana muri we.
Ni EP iriho indirimbo eshatu, ndetse izasohoka mu buryo
bw'amashusho ahuje n'amagambo ibizwi nka (Visualizer). Ariko atangaza ko mu
gihe kiri imbere azakora ibikorwa bigamije gufatira amashusho buri ndiirmbo
yose igize iyi EP.
Uyu mugabo yavuze ko yari amaze amezi arenga atatu
akora kuri EP ye, kandi ntiyifuje kuyikorana n'umuhanzi kuko 'nashakaga
kumvikanisha ubuhanga bwanjye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana'.
EP ye iriho indirimbo 'Time', 'Ibirenze' ndetse na
'Imana ibirimo'. Yasobanuye ko mu gukora iyi Album ye yifashishijeho aba
Producer batandukanye barimo na Loader, Realbeat, Arnaud Gasige ndetse na
Mamba. Ni mu gihe mu gukora amashusho yifashishije Moriox Media.
Emmy Vox wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Amateka',
yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kwita iyi 'EP' ye 'Time' mu rwego rwo
kumvikanisha igihe cy'Imana. Ati "Nahisemo kuyita 'Time' mu rwego rwo
gusobanura ko ibintu byose bisaba igihe cy'Imana kugira ngo ibyo yakuvuzeho cyangwa
ibyo itekereza kugeraho bishyike. Ibi byose bizumvikana neza mu ndirimbo ibanze
kuri EP yanjye nise 'Time'.
Yasobanuye ko mu cyumweru kiri imbere ari bwo iyi EP ye izajya hanze. Muri Nzeri 2023, uyu musore yakoze igitaramo yitiriye Album ye ya mbere yise ‘Amateka’, cyabereye muri Camp Kigali yahuriyemo n'abarimo Israel Mbonyi.
‘Amateka' ni imwe mu ndirimbo ze amaze gushyira hanze
mu gihe cy'imyaka ibiri ishize ari mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.
Emmy Vox asobanura ko iyi ndirimbo ayifiteho urwibutso
biri mu byatumye ayitirira igitaramo cye cya mbere, akanayitirira album ye ya
mbere.
Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo Imana yayimushyize ku
mutima nyuma y'uburwayi bwamuheranye igihe kinini.
Yavuze ati "Ni indirimbo Imana yampaye ndi mu
bihe bidasanzwe by'uburwayi mfata ibihe by'amasengesho. Imana irambwira ngo 'Ni
Imana ihindura amateka, abantu bagahindura amagambo."
Emmy Vox avuga ko iyi ndirimbo ayifata nka nimero ya
mbere mu bihangano bye, ashingiye ku bihe yanyuranyemo n'Imana n'uburyo yaje
gushibukamo igihangano cyiza.
Akomeza ati "Nuko maze gukira nyandikamo
indirimbo irasohoka, akaba ari imwe mu ndirimbo nziza kandi nkunda Imana yakoresheje
imirimo hano hanze."
Emmy Vox yatangaje ko agiye gushyira hanze EP ye ya
mbere yise ‘Time’
Emmy Vox yavuze ko iyi EP yayikoze mu rwego rwo
kumvikanisha ko igihe cy’Imana kitajya gihinduka
Emmy Vox yavuze ko kuri EP ye atifuje gukoranaho n’abandi
bahanzi
TANGA IGITECYEREZO